Daniyeli 10: HARI MALAYIKA UKURINDA MU NZIRA Z'IMPATANWA UNYURAMO

2 years ago
1

“Mbese abamarayika bose si imyuka iyikorera, itumwa gukora umurimo wo gufasha abazaragwa agakiza?” Abaheburayo 1:14

Burya, “buri mwigishwa wa Kristo wese yagenewe malayika wo kumurinda. Abo barinzi bo mu ijuru, bakingira abakiranutsi imbaraga z’umubi. Ibyo na Satani yari abizi ni cyo cyatumye avuga ati: “mbese Yobu yubahira Imana ubusa? Ntiwagiye umurinda we n’inzu ye n’ibyo atunze byose? (Yobu 1:9,10) Uburyo Imana irinda abantu bayo, byavuzwe n’umunyazaburi muri aya magambo “Malayika w’Uwiteka abambisha amahema yo kugota abamwubaha, akabakiza.” Umukiza yavuze iby’abamwizera ati: “Mwirinde mudasuzugura umwe muri aba bana bato. Ndababwira yuko abamalayika babo bo mu ijuru, bahora bareba mu maso ha Data wo mu ijuru” (Matayo 18:10). Abamalayika batumwe gukorera abana b’Imana, bemererwa guhora imbere y’Imana ibihe byose.”
Ibyo ni ubwishingizi kuri twe, niba twemera kuguma mu ruhande rw'Imana!

Loading comments...