Ukwisubira kw’ Ibyabaye Kuri Yesu – Igice Cya 1 || Nkuranga Daniel

3 months ago
9

“Isura Satani yiyambitse muri Edeni igihe yacumuzaga ababyeyi bacu ba mbere yari iyo gucanganyicisha ubwenge bwabo. Azakora mu buryo nkubwo bwiyoberanyije uko tuzagenda twegereza impera y’ amateka y’ iy’ isi. Imbaraga ze zose z’ ubushukanyi azazikoresha ku bantu mu kuzuza umurimo we wo guhenda ikiremwa muntu. Imikorere ye izaba yuzuye ubuhendanyi kugeza ubwo abantu bazakora ibyo bakoze mu minsi ya Kristo; kandi nibabazwa bati “Uwo mushaka ko mbabohorera ni nde? Ni Baraba, cyangwa ni Yesu? Hazumvikana urusaku rwenda gukwira isi yose ruvuga ruti: “Barabasi, Barabasi!” Kandi hazongera kubazwa ikibazo kigira kiti: “Ndamugira nte uwo mwita umwami w’ Abayuda?” Maze hongere gusakuzwa ngo: “Mubambe!”

Kristo azahagararirwa mu bemera ukuri kandi bakagira inyungu ze izabo. Ab’ isi bazabarakarira nkuko barakariye Kristo, hanyuma abigishwa ba Kristo bazabona ko batafatwa neza kurenza umwami wabo. Gusa Kristo azababarana n’ abamweye nk’ umukiza wabo bwite. Buri jambo ryo gusesereza no gutuka, na buri kirego cy’ ikinyoma baregwa n’ abanze kumva ukuri kugirango bumvire ibinyoma, bizabazwa ababikora nkaho byakorerwaga Kristo ubwe igihe byakorerwaga abera be” – Review and Herald, April 14, 1896

Icyigisho nyandiko cyifashishijwe n' umubwiriza: https://www.mediafire.com/file/vgs6x4cw2moib8m/%255BTeacher%255D_Ukwisubira_kw%25E2%2580%2599_amateka_yo_mu_gihe_cya_yesu_-_Copy.pdf/file

Ibindi byigisho: https://www.mediafire.com/folder/7kg9052yswdt0/Ibyigisho

Ububiko bw' amafoto yo gusangiza ku mbuga nkoranyambaga: https://www.mediafire.com/folder/1l0auzw8mnkc7/Ububiko+bw'+Amafoto

Aho mwadusanga:
1. Telephone: +250787769297 / +250787168724 / +250786777195

2. Facebook:
(a). Page: https://www.facebook.com/IjwiRirengaInternationalMinistries
(b). Group: https://www.facebook.com/groups/612129843906573

3. Youtube: https://www.youtube.com/@IjwiRirenga
4. Email: sdatruthtrustees@gmail.com

Loading comments...