Guharanira gutegeka Isi - Igice cya 2 || Niyonkuru Donatien

9 months ago
14

Igitabo cy'Ibyahishuwe kigomba kwigwa by'umwihariko kijyanirana n'igitabo cya Daniyeli. Nimutyo umwigisha wese wubaha Imana azirikane uburyo yarushaho gusobanukirwa neza no kwigisha ubutumwa bwiza Umukiza wacu ubwe yiyiziye akabumenyesha umugaragu we Yohana. Iyerekwa rya Yohana rishimangira iryo Daniyeli yahawe kandi rigatanga umucyo mwinshi wiyongera ku ngingo zavuzwe mu buhanuzi bwa Daniyeli.

Dore uko Yohana yabyanditse: "Ibyahishuwe na Yesu Kristo, ibyo Imana yamuhereye kugira ngo yereke imbata ze ibikwiriye kuzabaho vuba, agatuma marayika we, na we akabimenyesha imbata ye Yohana." Ibyahishuwe 1:1. Mu kwiga Ibyahishuwe, nta muntu ukwiriye gucika intege bitewe n'ibimenyetso birimo usanga ari nk'ubwiru. [Yakobo atugira inama ati:] "Ariko niba hariho umuntu muri mwe ubuze ubwenge, abusabe Imana, iha abantu bose itimana, itishama, kandi azabuhabwa." Yakobo 1:5. Uburezi 199.2

Imana yashimishijwe no kumenyesha abatuye isi ukuri kwayo ikoresheje abantu, kandi ibinyujije muri Mwuka wayo Muziranenge, yo ubwayo ibashoboza gukora uwo murimo. Yayoboye ibitekerezo byabo mu gutoranya ibyo bagomba kuvuga no kwandika. Ubwo butunzi bwanyujijwe mu bantu batuye ku isi, ariko bwari buturutse mu ijuru. Nubwo ubwo buhamya bwanyujijwe mu mvugo ya kimuntu idatunganye, ni ubw'Imana; bityo umwana w'Imana uyumvira kandi uyizera abubonamo ikuzo ry'ubushobozi bw'Imana bwuzuye ubuntu n'ukuri ariko nubwo Imana yeretse abantu ubushake bwayo ibinyujije mu Ijambo ryayo, ntabwo ibyo bituma umurimo wa Mwuka Muziranenge wo guhorana natwe atuyobora udakenewe. Ibiri amambu, Umukiza wacu ni we wadusezeraniye Mwuka Muziranenge wo kubumburira abagaragu be Ijambo rye, kuribagaragariza ndetse no kubashoboza gushyira mu bikorwa ibyo ribigisha. Nuko rero ubwo Ibyanditswe byera byahumetswe na Mwuka w'Imana, ntibishoboka ko ibyo Mwuka yigisha byakwigera binyuranya n'ibyo iryo Jambo ryigisha.

Nshuti bandimwe mbararikiye gukomeza kubana natwe muri uyu mugabane wa 2 w' uruhererekane rw'ibyigisho by'ubuhanuzi (Daniyeli n'ibyahishuwe).

1. link ikugeza ku mugabane wa I (https://youtu.be/mNgPpYuLWiw?si=iP6Ni_eY8GPEcZ78)
2. link ikugeza ku mugabane wa II (https://youtu.be/dgVHQrSpB4I)
3. link ikugeza ku mugabane wa III (https://youtu.be/ygqnjtysVm0)

AMAHORO Y'IMANA ABANE NAMWE MWESE.

Loading comments...