UPDATE NEWS FROM DRC NOW🔥WATCH THE VIDEO BEFORE IT DISAPEAR

1 year ago
2

Goma: Colonel yasobanuye uburyo abakomando ’birukanye’ abasirikare be mbere yo kurasa abasivili
Komanda w’ibiro bikuru by’ingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Colonel Yves Rubenga, yasobanuye uko abakomando bo mu mutwe w’ingabo zirinda abayobozi bakuru uzwi nka ’GR’ bayoborwa na Colonel Mike Mikombe, babirukanye hanyuma bakarasa abasivili barenga 50.

Ni ubuhamya yatangiye mu rubanza rw’abasirikare barimo Col. Mikombe ushinjwa guha abasirikare ibwiriza ryo kwica abasivili bari mu myigaragambyo yo mu rukerera rwa tariki ya 30 Kanama 2023 hafi y’ikigo cya misiyo y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) mu mujyi wa Goma.

Loading comments...