RUM 2005-2020: Iterambere, Ivugabutumwa, Gusenya Urusengero rw’i Gitwe no gutoteza Abizera baho

2 years ago
29

Ibyaranze Rwanda Union Mission 2005-2020: Iterambere, Ivugabutumwa, Gusenya Urusengero rw’i Gitwe no gutoteza Abizera baho.

Kuva mu 1919 Itorero ry’Abadiventisiti rigeze mu Rwanda ryagize uruhare mu iterambere ry’Igihugu binyuze mu nkingi zaryo eshatu; Ivugabutumwa, Uburezi n’Ubuzima.

Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ryari rifite Abayoboke ibihumbi 190 mu gihe mu 2005 bari bamaze kugera ku bihumbi 382.

Mu mwaka ushize wa 2021, Dr Byilingiro R. Hesron uyobora Itorero ry’Abadiventisiti mu Rwanda kuva 2005 kugeza uyu munsi, yemeje ko Abayoboke baryo barenga bihumbi 980.

Iyi mibare ni iy’Abizera badafite icyo banengwa mu gihe abitwa Abadiventisiti bose mu Rwanda barenga miliyoni n’ibihumbi 500.

Muri izi manda za Dr Byilingiro Itorero ryateye imbere cyane. Ubu rifite ibigo by’Amashuri abanza, Ayisumbuye na za Kaminuza zitandukanye mu Rwanda, Ibigo by’Ubuvuzi, Radiyo [na Televiziyo yenda gushingwa] umuturirwa ‘ECD Plaza’ n’ibindi.

Imibare igaragaza ko rifite filidi umunani, insengero zirenga 2500, rikagira amashuri yisumbuye 23, ibitaro muri buri filidi n’ibindi bikorwa birimo Kaminuza.

Ku rundi ruhande, muri iki gihe ni bwo hashenywe urusengero rw’i Gitwe [byababaje Abizera kugeza na n’ubu], guheza abaturuka mu Majyepfo n’akandi karengane gashingiye ku irondakarere.

Kuva mu myaka ya 2000, inkuru zavugwaga mu Itorero zabaga zishingiye ahanini ku bibazo birimo amacakubiri, ukutavuga rumwe hagati y’Abayobozi, Abapasitoro n’Abasaza bafatwa nk’inararibonye mu Itorero.

Muri 2015 havuzwe akarengane bikekwa ko gashingiye ku irondakarere, ryakorewe bamwe mu bari abakozi b’Itorero bakomoka mu Ntara y’Amajyepfo.

Aba bakozi barimo aba Dogiteri, Abapasitoro, Abarimu, abari abacungamutungo n’abandi, bavuga ko bahagaritswe ku mirimo ya bo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ibi byatangiye aho iri Torero riboneye umuyobozi mushya, Pr Dr Byilingiro Hesron watorewe kuyobora Yunyoni mu mwaka wa 2005 nk’uko bivugwa na IGIHE, mu nkuru yo kuwa 04 Gashyantare 2015.

Ibikubiye muri iyi nkuru ni ibitekerezo bishingiye ku busesenguzi bw’Umwanditsi, ariko bidakuraho ibitekerezo by’undi uwo ari we wese.

Sammy Celestin ni Umwanditsi wa ITABAZA kuva 2016.

Wamubona kuri email sami.itabaza@gmail.com

Inkuru irambuye: https://bit.ly/3T4Bygn
_____
Click the following links to Subscribe to our Channels

ITABAZA TV: https://www.youtube.com/c/ITABAZA
https://itabaza.org/

Ubutumwa bwiza kuri twese

Abakunzi ba ITABAZA (WhatsApp Group): https://bit.ly/3Cs3svI

Contact us:
Email: Info@itabaza.org
Facebook: https://web.facebook.com/itabaza.org/
https://www.facebook.com/ItabazaTV/
Twitter: https://twitter.com/ItabazaRw
https://twitter.com/ItabazaTV
IG: https://www.instagram.com/itabazatv/

Warning: Before Using Any piece of this Video, Please Contact Us. Unauthorized Use is a Violation of Laws

#ITABAZA
#ItabazaTV​
#Rwanda

Loading comments...