KUGENZURA ABANTU MU KUGURA NO KUGURISHA_ IRANGAMUNTU N'IFARANGA DIGITAL

2 years ago
22

Rero mu gihe runaka, “ikimenyetso cy‟inyamaswa” kizahatirwa abantu, kandi umuntu
wese uzanga kukiramya azicwa. Ese icyo kimenyetso ni ikihe? Hari ubwami bubiri
bwagaragajwe mu Byahishuwe 13: bumwe ni ubwami bw‟inyamaswa yaturutse mu Nyanja
(umurongo wa 1 kugeza ku wa 8), ubundi ni ubwami bwaturutse ku butaka (umurongo wa 11
kugeza ku wa 18). Inyamaswa yatututse mu nyanja igaragara nk‟iyayoboye igihe kingana
n‟amezi 42 (umurongo wa 5). Iki ni gihe kigaragaza ubuyobozi bw‟agahembe gato, bisobanura
ko inyamaswa ya mbere yo mu Byahishuwe 13 nta yindi itari kiriziya y‟ubupapa. Yayoboye mu
gihe cy‟imyaka 1,260, cyangwa se amezi 42 y‟ubuhanuzi, kugeza igihe yagiriye uruguma rwica
mu mwaka wa 1798 mu mpinduramatwara y‟abafaransa. Ariko Bibiliya ivuga ko uruguma rwica
rugomba gukira, bisobanura ko kiriziya izongera ikagira imbaraga ku isi yose. Ibyo turimo
turabibona uyu munsi.

Loading comments...