Ibizatuma Abadiventisiti bagerwaho n'Igisuzuguriro

2 years ago
1

Hari akaga gakunze kubaho ko kugira icyo twemerera kuza hagati muri twe dushobora gufata ko ari imikorere ya Mwuka Muziranenge nyamara mu by’ukuri ari imbuto y’umwuka w’ubwaka.

Bityo uko turushaho kwemerera umwanzi w’ukuri kutuyobya, ntidushobora kwiringira kugera ku kuba indahemuka mu mitima ku butumwa bwa marayika wa gatatu.

Tugomba kwezwa binyuze mu kumvira ukuri. Mfite ubwoba mbutewe n’ikintu icyo ari cyo cyose gishobora gutandukanya intekerezo n’ibihamya bikomeye by’ukuri nk’uko kwahishuwe mu ijambo ry’Imana.

Binteye ubwoba, binteye ubwoba. Tugomba kurindira intekerezo mu mbibi z’imiterere mizima, nibitaba bityo umwanzi azatwinjirana atume ikintu cyose kiri mu ntekerezo gita gahunda.

Hari abantu bafite imitima itwarwa ikayoboka ubwaka mu buryo bworoshye; kandi nitwemera ko hagira ikintu icyo ari cyo cyose gishobora kujyana abantu nk’abo mu buyobe cyinjira mu itorero ryacu, bidatinze tuzasanga ubwo buyobe bwarageze kure maze bitewe n’ibyo bintu by’akajagari, Abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi bose bazagerweho n’ igisuzuguriro.

- Ellen G. White, Ubutumwa Bwatoranyijwe II, Igice Cya 4 — Imiburo Ku Banyamyuka
____
Click the following links to Subscribe to our Channels

ITABAZA TV: https://www.youtube.com/c/ITABAZA​
ITABAZA Literature: https://www.youtube.com/c/ITABAZA​Literature
https://itabaza.org/​

Ubutumwa bwiza kuri twese

Donations (Inkunga)

Online: https://itabaza.org/inkunga
Bank: 4003200887762 (Equity Bank)
MoMo Pay: *182*8*1*200731#

Contact us:
Email: Info@itabaza.org
itabazatv@gmail.com
Facebook: https://web.facebook.com/itabaza.org/​
https://www.facebook.com/ItabazaTV/​
Twitter: https://twitter.com/ItabazaRw
https://twitter.com/ItabazaTV​
IG: https://www.instagram.com/itabazatv/​

Warning: Before Using Any piece of this Video, Please Contact Us. Unauthorized Use is a Violation of Laws

Icyitonderwa: Mbere yo gukoresha igice icyo ari cyo cyose cy’iyi videwo, banza utuvugishe. Kubikora utabifitiye uburenganzira ni ukurenga ku mategeko

#ITABAZA
#ItabazaTV​
#Rwanda

Loading comments...