Uwiteka Arera by. NYIRINKINDI M.Aimable

2 years ago
1

Nabonye ko benshi birengagiza umwiteguro ukenewe cyane nyamara bakaba bari bategereje
igihe “cy’ihemburwa” “n’imvura y’itumba” bibategurira kuba abantu bashyitse
bazahagarara mu munsi w’Uwiteka kandi bakaba imbere ye. Mbega uko mu gihe cy’akaga
nabonye abantu benshi badafite ubwihisho! Bari barasuzuguye imyiteguro yari ikenewe;
kubw’ibyo ntibajyaga guhabwa ihemburwa abantu bose bagomba kuba bafite kugira ngo
babe bakwiriye kuba mu maso y’Imana yera. Abantu banga kugororwa n’abahanuzi maze
ntibereshe ubugingo bwabo kumvira ukuri kose, ndetse bakaba bizera ko ari beza cyane
nyamara atari ko bari mu by’ukuri, nibagera mu gihe cyo gusukwa kw’ibyago by’imperuka,
niho bazabona ko bari bakeneye kugororwa no gitunganyirizwa kuba ku nyubako [y’Imana].
Ariko muri icyo gihe nta gihe cyo kubikora kizaba kikiriho kandi nta Muhuza wo kubasabira
imbere ya Data wa twese uzaba ukiriho. Mbere y’uko iki gihe kigera, hazavugwa amagambo
ateye ubwoba ngo: “ukiranirwa agumye akiranirwe, uwanduye mu mutima agumye yandure,
umukiranutsi agumye akiranuke, uwera agumye yezwe.” Nabonye ko nta muntu n’umwe
wabashaga guha undi ihemburwa. Bazarihabwa gusa nibatsinda ibitero byose, bagatsinda
ubwibone, kwikanyiza, gukunda iby’isi ndetse bagatsinda ijambo ribi ryose n’ibikorwa bibi
byose. Kubw’ibyo, twari dukwiriye kurushaho kwegera Uwiteka kandi tugashishikarira
gushaka uwo mwiteguro ukenewe kugira ngo utubashishe guhagarara mu rugamba ku munsi
w’Uwiteka. Nimucyo abantu bose bibuke ko Imana yera kandi ko nta n’umwe ubasha gutura
aho iri uretse ibiremwa byera.

Loading comments...