Imikurire Y'umwana Umugabane Wa Mbere .AMAHIRWE A. Nadine

2 years ago
19

Abana n’urubyiruko bahawe umwigisha, baba batandukanye cyane mu bushobozi, ingeso
n’ibyo batojwe. Usanga bamwe nta mugambi uhamye bafite cyangwa amahame adahinduka
bakurikiza. Abo bana baba bakeneye guhwiturwa kugira ngo bite ku nshingano zabo
n’amahirwe abari imbere. Usanga abana bake cyane ari bo bagize amahirwe yo guhabwa
uburere bwiza mu miryango yabo. Usanga bamwe baba bararezwe bajeyi. Uburere bwose
bahawe ntibwimbitse. Kubera ko baba baremerewe kujya bakurikiza ibyo kamere yabo
yishakira byose, bagahunga inshingano kandi ntibashake ibibaremerera bibananiza, usanga
batagira ibitekerezo biri hamwe, ntibashobore kwihangana, kwiyanga no kwigomwa.
Usanga akenshi bene abo bafata ibyo basabwa kwitwararikamo ko bari kubibuzwa nyamara
bitari ngombwa. Abandi bagiye bagawa kandi bagacibwa intege. Kugira ibyo babuzwa
hakoreshejwe igitugu no kubasharirira cyane byagiye bituma bahinduka intumva
n’abanyagasuzuguro. Niba rero iyo mico yangiritse igomba kugororwa, akenshi uwo
murimo ugomba gukorwa na mwarimu.

Loading comments...