amategeko y'icyumweru mu bihugu by'Uburayi.

2 years ago
1

Abayobozi bo mu itorero Gatolika ry'i Roma bavuga ko “kuba Abaporotesitanti
bubahiriza umunsi wa mbere w'icyumweru, ni icyubahiro baba bahaye ubutware
bw'Itorero Gatolika ntabwo ari bo ubwabo baba biyubashye.“630 Ku ruhande
rw'amatorero y'Abaporotesitanti, guhatira abantu kubahiriza umunsi wa mbere
w'icyumweru, ni ukubahatira kuramya ubupapa (kuramya inyamaswa). Abantu
basobanukirwa ibyo itegeko rya kane rivuga maze bagahitamo kubahiriza Isabato
y'ikinyoma mu cyimbo cy'Isabato nyakuri, baba baha icyubahiro buriya butware
bwahinduye Isabato. Ariko mu gikorwa cyo guhatira abantu inshingano mu by'idini
bikozwe n'ubutegetsi bw'isi, amatorero ubwayo azakora igishushanyo cy'inyamaswa;
bityo rero, guhatira abantu kuruhuka ku munsi wa mbere w'icyumweru muri Leta
Zunze ubumwe za Amerika bizaba ari uguhatira abantu kuramya inyamaswa
n'igishushanyo cyayo

Loading comments...