FILIME,IMIKINO{GAME},INDIRIMBO

2 years ago
6

Iga amasomo akurikira arebana
n’ingingo zihariye Mose yahisemo kwibutsa igisekuruza kindi cy’Abisiraheli.
Amagambo ye yari ashingiye ku ihame rikurikira:
“Ntacyo tugomba gutinya cy’ahazaza, keretse turamutse twibagiwe uko Imana
yatuyoboye, hamwe n’inyigisho ze mu mateka yacu.”- Ellen G. White, Life Sketches,
p.196.
1.Icyorezo cyayogoje i Shitimu cyishe abantu 24.000( Ibarura 25: 9, 26:1).
2.Ukwigomeka kwa Kora, Datani na Abiramu( Ibarura 26:9-11)
3.Abahungu ba Yuda Eri na Onani( umurongo wa 19).
4. Nadabu na Abihu bene Aroni b’abatambyi (umurongo wa 61)
5. Abavuye mu Misiri bose baguye mu butayu uretse Kalebu na Yosuwa
( umurongo 63-65).
Byinshi muri ibyo Mose yashyise ku rutonde abavukiye mu butayu bari barabyiboneye
n’amaso yabo. Mbese ni ukubera iki yavuze kuri ibyo bintu bibi byabaye ku Baheburayo?
Intumwa Pawulo abisobanura neza: “Ibyabaye kuri abo bantu kwari ukugira ngo bibere
abandi icyitegererezo, byandikiwe kutuburira kubera ko tugeze mu gihe cy’imperuka”(
1Abanyakorinti 10: 11).

Loading comments...