Ibintu 8 byabaye ku bayuda ku kuza kwa Yesu bwa mbere bigomba kuba kubadivantiste BY NYIRINKINDI

2 years ago
6

Amateka ya Isiraeli ni umuburo kuri twe
Muri iyi minsi iheruka, ubwoko bw’Imana buzagerwaho n’akaga kose Isiraeli ya kera yanyuzemo. Abatazemera imiburo y’Uwiteka bazagwa mu mitego nk’iyo Isiraeli yaguyemo, kandi ntibazabona uburuhukiro bitewe no kutizera kwabo. Abisiraeli ba kera bahānganye n’ingorane bitewe n’imitima yabo itejejwe no kudashaka kuyoborwa n’Imana kwabo. Nk’ishyanga, kurekwa kwabo guheruka kwabaye ingaruka yo kutizera kwabo bwite, kwiyiringira bo ubwabo, kutava ku izima kwabo, ubuhumyi bwo mu bwenge bwabo no kwinangira kw’imitima yabo. Amateka yabo kuri twe ni akabarore k’akaga katurindiriye mu nzira zacu.

Loading comments...