GUHUMEKA UMWUKA MWIZA

2 years ago
1

Uwiga ibyerekeye imikorere n’imiterere y’umubiri akwiriye kwigishwa ko umugambi w’ibyo yiga atari uwo kugira ngo yunguke ubumenyi bwerekeye ibifatika n’amategeko agenga umubiri gusa. Ibyo byonyine byazamugirira umumaro muke cyane. Akwiriye gusobanukirwa akamaro ko kuba mu nzu irimo umwuka mwiza, icyumba cye kigomba kwinjizwamo umwuka mwiza; ariko kandi natareka ngo uwo mwuka wuzure mu bihaha bye uko bikwiriye, azahura n’ingaruka zo guhumeka umwuka mubi. Kubw’ibyo rero, bikwiriye kumvikana neza ko isuku ari ngombwa, kandi ibyangombwa bikenewe byose bigatangwa. Nyamara ibyo byose nibidakoreshwa bizaba imfabusa. Ikintu cy’ingenzi gisabwa mu kwigisha ayo mahame, ni ukumvisha neza umwigishwa akamaro kayo kugira ngo nawe azayashyire mu bikorwa abikuye ku mutima

Loading comments...