Uba Mu Bwihisho Bw'Isumbabyose.by NYIRINKINDI M.Aimable

2 years ago

Zaburi 91
1Uba mu rwihisho rw'Isumbabyose,
Azahama mu gicucu cy'Ishoborabyose.
2Ndabwira Uwiteka nti
“Uri ubuhungiro bwanjye n'igihome kinkingira,
Imana yanjye niringira.”
3Kuko ari we uzagukiza ikigoyi cy'umugoyi,
Na mugiga irimbura.
4Azakubundikiza amoya ye,
Kandi uzajya uhungira munsi y'amababa ye,
Umurava we ni ingabo n'icyuma kigukingira.
5Igiteye ubwoba cya nijoro ntikizagutinyisha,
Cyangwa umwambi ugenda ku manywa,
6Cyangwa mugiga igendera mu mwijima,
Cyangwa kurimbura gutsemba ku manywa y'ihangu.
7Abantu igihumbi bazagwa iruhande rwawe,
Abantu inzovu bazagwa iburyo bwawe,
Ariko ntibizakugeraho.
8Uzabirebesha amaso yawe gusa,
Ubone ibihembo by'abanyabyaha.
9Kuko ari wowe buhungiro bwanjye Uwiteka,
Wagize Isumbabyose ubuturo,
10Nuko nta kibi kizakuzaho,
Kandi nta cyago kizegera ihema ryawe.
11 Kuko azagutegekera abamarayika be,
Ngo bakurindire mu nzira zawe zose.
12 Bazakuramira mu maboko yabo,
Ngo udakubita ikirenge ku ibuye.
13 Uzakandagira intare n'impoma,
Uzaribata umugunzu w'intare n'ikiyoka.
14“Kuko yankunze akaramata ni cyo nzamukiriza,
Nzamushyira hejuru kuko yamenye izina ryanjye.
15Azanyambaza nanjye mwitabe,
Nzabana na we mu makuba no mu byago,
Nzamukiza muhe icyubahiro.
16Nzamuhaza uburame,
Kandi nzamwereka agakiza kanjye.”

Loading comments...