Njye ndi Umudiventisiti kandi narikingije/Min Ngamije yakebuye abanga kwikingiza kubera imyemerere

2 years ago
16

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yagaragaje ko abantu benshi banga kwikingiza muri iki gihe, ubasanga mu madini bishingikirije ku myemerere yabo, gusa avuga ko ihabanye n’ibyo amadini agena.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda cyagarukaga ku bikorwa byo gukingira Covid-19 muri iki gihe.

Ni mu gihe kandi hari abaturage batangiye guhunga urukingo, bagahitamo kujya mu bihugu by’ibituranyi nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi.

Ati “Twese dufite amadini twemera. Njye ndi Umudivantisiti, Minisitiri [Gatabazi] ni Umugatolika ariko ntabwo byambujije gukingirwa ndanashimangirwa ndetse n’urundi nzaruterwa [njye] n’umuryango wanjye.”

Dr Ngamije yibaza niba umuntu wanga gukingirwa afite ubushishozi buruta ubwa miliyoni 6 z’Abanyarwanda bamaze gukingirwa byuzuye cyangwa se azajya mu ijuru wenyine abo bandi bagasigara.

Ati “Uwo muntu wanga gukingirwa harya arashishoza kurusha miliyoni hafi z’Abanyarwanda bamaze gukingirwa? Ese arashaka kujya muri iryo juru wenyine asize umuryango n’inshuti n’abavandimwe? Ese akunze ubuzima kurusha bagenzi be?”

Impamvu hari abanga kwikingiza asobanura zishingiye ku kudashyira mu gaciro gusa n’abo ngo iyo bigishijwe birangira bahindutse.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi JMV, we yavuze ko hari abagaragaye banze kwikingiza nyuma bakajya gutanga ruswa kugira ngo babone icyangombwa kigaragaza ko bikingije.

Abanyamadini basabwe kubaza abantu bagiye mu nsengero niba barikingije Covid-19 kandi bagaharanira ko abajya mu materaniro baba bahanye intera nk’uko amabwiriza abigena.

Ubu Abaturarwanda barenga miliyoni 6 bamaze gukingirwa byuzuye, abahawe urukingo rushimangira ni ibihumbi 516 mu gihe abahawe urukingo rwa mbere ari miliyoni 7.8

Courtesy: RBA
_________
Click the following links to Subscribe to our Channels

ITABAZA TV: https://www.youtube.com/c/ITABAZA
https://itabaza.org/

Contact us:
Email: Info@itabaza.org
itabazatv@gmail.com
Facebook: https://web.facebook.com/itabaza.org/
https://www.facebook.com/ItabazaTV/
Twitter: https://twitter.com/ItabazaMedia
https://twitter.com/ItabazaTV
IG: https://www.instagram.com/itabazatv/

#ITABAZA
#ItabazaTV​
#Rwanda

Loading comments...