Rwanda: Bataye ingo zabo bajya kwihisha ngo badakingirwa ku ngufu/Leta ivuga ko ibyo ntabiriho

2 years ago
7

Abaturage bamwe mu mirenge y'icyaro mu majyaruguru n'uburasirazuba bw'u Rwanda bavuga ko bamaze igihe barahunze ingo zabo banga gukingirwa Covid-19 ku ngufu, abategetsi bo bavuga ko ibyo ntabiriho.

Abarenga miliyoni zirindwi ku baturarwanda miliyoni zisaga 13 barakingiwe byuzuye, mugihe miliyoni 8.5 batewe doze ya mbere, nk'uko imibare y'abashinzwe ubuzima ibyerekana.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu biri imbere mu gukingira abaturage babyo muri Africa, ni icya mbere mu karere k'ibiyaga binini.

Abantu benshi mu Rwanda bikingije ku bushake bwabo kandi abashinzwe ubuzima bavuga kwikingiza ari ubushake, ariko hari abaturage bamwe mu byaro bavuga ko abatabishaka bakingirwa ku ngufu.

Abaturage batatu bo mu mirenge ya Rutare mu karere ka Gicumbi mu majyaruguru, na Musaza mu karere ka Kirehe iburasirazuba babwiye BBC ko ubu bahunze kandi bihishe, banga gukingirwa ku ngufu.

Ukuriye akarere ka Gicumbi avuga ko nta muturage ukingirwa ku gahato, ndetse ko nta makuru bazi y'abahunze ingo zabo.
________
Click the following links to Subscribe to our Channels

ITABAZA TV: https://www.youtube.com/c/ITABAZA
https://itabaza.org/

Warning: Before Using Any piece of this Video, Please Contact Us. Unauthorized Use is a Violation of Laws

Icyitonderwa: Mbere yo gukoresha igice icyo ari cyo cyose cy’iyi videwo, banza utuvugishe. Kubikora utabifitiye uburenganzira ni ukurenga ku mategeko

Contact us:
Email: Info@itabaza.org
itabazatv@gmail.com
Facebook: https://web.facebook.com/itabaza.org/
https://www.facebook.com/ItabazaTV/
Twitter: https://twitter.com/ItabazaMedia
https://twitter.com/ItabazaTV
IG: https://www.instagram.com/itabazatv/

#ITABAZA
#ItabazaTV​
#Rwanda

Loading comments...