Ikiganiro Umufarisayo Nikodemu yagiranye na Yesu

3 years ago
6

Nikodemo yari afite umwanya ukomeye wubahwa mu gihugu cy’Abayahudi. Yari umuntu wize cyane, kandi afite impano zidakunze kuboneka kuri bose, kandi yari umwe mu banyacyubahiro bagize urukiko rw’igihugu.

Hamwe n’abandi, inyigisho za Yesu zari zaramukoze ku mutima.

Nubwo yari umukire, yarize, kandi yubahwa, yari yaranyuzwe n’Umunyanazareti wicisha bugufi.

Inyigisho zari zaravuye mu kanwa k’Umucunguzi zari zaramunyuze bikomeye, kandi yifuzaga kwiga biruseho iby’ayo magambo atangaje y’ukuri.

Igikorwa cya Kristo cyo kugaragaza ubushobozi bwo kweza urusengero cyahembereye umugambi w’urwango rw’abatambyi n’abategetsi. Bagize ubwoba bw’imbaraga z’uyu munyamahanga.

Uko kwihandagaza kw’Umunyegalilaya utari uzwi ntikwabashaga kwihanganirwa. Bari bamaramaje guhagarika imirimo ye.

Ariko bose si ko bemeranywaga kuri uwo mugambi. Hari bamwe batinyaga guhakanya Uwo wagaragaraga mu buryo budashidikanywa ko akoreshwa na Mwuka w’Imana.

Bibutse uko abahanuzi bishwe bazira gucyaha ibyaha by’abayobozi bo muri Isiraheli. Bari bazi ko kuba Abayuda baragizwe abaretwa n’abanyamahanga byari ingaruka zo kwinangira kwabo banga kumva impanuro z’Imana.

Batinyaga ko mu kugambanira Yesu, abatambyi n’abategetsi bageraga ikirenge mu cya ba se, kandi ko bibasha guteza igihugu izindi ngorane nshya.

Nikodemo na we ni ko yabitekerezaga. Mu rukiko rukuru rw’Abayuda, ubwo higwaga umwanzuro wafatwa kuri Yesu, Nikodemo yatanze inama yuko bakwitonda bagacisha make.

Arabasaba ati niba Yesu koko yarahawe ububasha buva ku Mana, byaba ari akaga kwanga impanuro ze. Abatambyi ntibahakana iyo nama, maze mur’icyo gihe ntibagira umwanzuro bafatira Umukiza ku mugaragaro. - Ellen White, Uwifuzwa ibihe byose, IGICE CYA 17 - NIKODEMO
_____________

Niba hari igitekerezo mushaka kuduha, ubuhamya, inama cyangwa ikindi, mwaduhamagara cyangwa mukatwandikira kuri +250788824677

Kora 'Subscribe' kugira ngo wakire video zindi nziza zikurikira:

Kuri @ITABAZA TV: https://www.youtube.com/c/ITABAZA

Dukurikire, bana natwe cyangwa utwandikire:

Facebook: https://web.facebook.com/itabaza.org/
https://www.facebook.com/ItabazaTV/
Twitter: https://twitter.com/Itabaza_Ngo
https://twitter.com/ItabazaTV
IGTV: https://www.instagram.com/itabazatv/
Web: https://itabaza.org/
WhatsApp Group: https://chat.whatsapp.com/1Hxlzlg5GoTLt6eWgvzcHo
Inkunga: https://bit.ly/3ob1DLs
Email: Info@itabaza.org
itabazatv@gmail.com

#ItabazaTV
#EllenWhite
#Rwanda
#Burundi
#Reformation
#SDAChurch

Loading comments...