Ananiya na Safira - Umuburo ku bakoresha uburyarya

4 years ago
24

Imyitwarire ya Ananiya na Safira yari ihabanye n’urugero rwatanzwe n’abizera rwo gutangana umutima ukunze.

Ibyabaye kuri Ananiya na Safira byandikishijwe na Mwuka w’Imana, byasize ikizinga mu mateka y’Itorero rya mbere.

Izi ngirwabigishwa zari zaragize amahirwe amwe n’abandi yo kumva ubutumwa bwiza bwabwirijwe n’intumwa.

Bari hamwe n’abandi bizera igihe intumwa zamaraga gusenga maze aho bari bateraniye hakaba umushyitsi, bose bakuzuzwa Umwuka Wera. (Ibyak 4:31).

Abari bateraniye aho bose bari baranyuzwe cyane; kandi kubw’imbaraga ya Mwuka w’Imana, Ananiya na Safira bari barasezeranye ko bazaha Uwiteka amafaranga yari kuva mu igurishwa ry’umutungo

Nyuma yaho Ananiya na Safira bababaje Mwuka Muziranenge biyegurira gutegekwa n’umururumba.

Batangiye kwicuza isezerano batanze maze mu kanya gato batakaza imbaraga y’umugisha yari yasusurukuje imitima yabo ikayishyiramo icyifuzo cyo gukora ibintu bihambaye ku bwa Kristo.

Batekereje ko bari bahubutse ku buryo noneho bakwiye gusubira ku mwanzuro wabo.

Babiganiyeho maze bafata umwanzuro wo kudasohoza ibyo basezeranye. Nyamara babonye ko abatanze imitungo yabo kugira ngo ifashe abavandimwe babo bakenye bari bubashywe cyane n’abizera, kandi kubwo guterwa isoni n’uko bagenzi babo bazabatahura, umutima wabo w’ubugugu watanganye ubwiko ibyo bari beguriye Imana.

Bafashe icyemezo cyo kugurisha ibyabo bakagaragaza bya nyirarureshwa ko ibiguzi byabyo byose babishyize mu bubiko rusange nyamara mu by’ukuri bakisigaranira umugabane utubutse.

Bityo bari kwibikira ibibatunga badahuriyeho n’abandi kandi bakanabona icyubahiro muri bagenzi babo. - Ellen White, Ibyakozwe n'Intumwa, IGICE CYA 7 - UMUBURO KU BAKORESHA UBURYARYA
________________

Niba hari igitekerezo mushaka kuduha, ubuhamya, inama cyangwa ikindi, mwaduhamagara cyangwa mukatwandikira kuri +250788824677

Kora 'Subscribe' kugira ngo wakire video zindi nziza zikurikira:

Kuri @ITABAZA TV: https://www.youtube.com/c/ITABAZA

Dukurikire, bana natwe cyangwa utwandikire:

Facebook: https://web.facebook.com/itabaza.org/
https://www.facebook.com/ItabazaTV/
Twitter: https://twitter.com/Itabaza_Ngo
https://twitter.com/ItabazaTV
IGTV: https://www.instagram.com/itabazatv/
Web: https://itabaza.org/
WhatsApp Group: https://chat.whatsapp.com/1Hxlzlg5GoTLt6eWgvzcHo
Inkunga: https://bit.ly/3ob1DLs
Email: Info@itabaza.org
itabazatv@gmail.com

#ItabazaTV
#EllenWhite
#Rwanda
#Burundi
#Reformation
#SDAChurch

Loading comments...