Ubwami bw'Imana buregereje| Aho kugaruka kwa Yesu kwatangarijwe bwa mbere

3 years ago
20

“Yesu ajya muri Galileya yamamaza Ubutumwa bwiza bw’Imana agira ati, ‘Igihe kirageze, ubwami bw’Imana buregereje. Nimwihane maze mwemere Ubutumwa bwiza.’” Mariko 1:14, 15 [Bibiliya Ijambo ry’Imana].

Kuza kwa Mesiya kwari kwaratangarijwe bwa mbere muri Yudeya.

Kuvuka kw’integuza ya Yesu kwari kwarahanuriwe Zakariya mu rusengero rw’i Yerusalemu, ubwo yari mu murimo we imbere y’urutambiro batambiragaho ibitambo. Abamarayika bari baratangarije ivuka rya Yesu ku misozi y’i Betelehemu.

Abanyabwenge baturutse i Burasirazuba bari baraje i Yerusalemu bamushakisha. Mu rusengero, Simeyoni na Ana bari barahamije ubumana Bwe.

Abatuye i “Yerusalemu n’i Yudaya hose” bari barumvise ibyigisho bya Yohana Umubatiza; ndetse n’intumwa z’Urukiko Rukuru rw’Abayuda hamwe n’imbaga y’abantu benshi bari barumvise ubuhamya bwe burebana na Yesu.

Muri Yudeya, ni ho Kristo yari yarahaboneye abigishwa Be ba mbere. Aho ni ho yari yarakoreye umugabane munini w’intangiriro y’umurimo We.

Kurabagirana k’ubumana Bwe ubwo yezaga urusengero, ibitangaza Bye byo gukiza abarwayi ndetse n’ibyigisho by’ukuri k’ubumana byavaga mu kanwa Ke, byose byatangazaga ibyo yari yaravugiye imbere y’Urukiko Rukuru rw’Abayuda ko ari Umwana w’Uhoraho, nyuma yo gukiriza umurwayi i Betesida.

Iyo abayobozi ba Isiraheli baba barakiriye Kristo, aba yarabahaye icyubahiro cyo kuba intumwa Ze zo gushyira abari mu isi ubutumwa bwiza. Ni bo ba mbere bari barahawe amahirwe yo kuba integuza z’ubwami bw’Imana ndetse n’ubuntu bwayo.

Nyamara Isiraheli ntiyamenye igihe yagenderewemo. Ishyari no guhinyura by’abayobozi b’Abayuda byari byarabyaye urwango rweruye kandi imitima y’abantu yari yarakuwe kuri Yesu. - Ellen G. White mu gitabo Uwifuzwa ibihe byose, IGICE CYA 23 - UBWAMI BW’IMANA BUREGEREJE

Soma inkuru irambuye: https://bit.ly/2Z8wHAb
_____________
Niba hari igitekerezo, ubuhamya, inama cyangwa ikindi mwifuza kutugezaho, mwaduhamagara cyangwa mukatwandikira kuri +250788824677

Kora 'Subscribe' kugira ngo wakire video zindi nziza zikurikira:

Kuri ITABAZA TV: https://www.youtube.com/c/ITABAZA

Dukurikire, bana natwe cyangwa utwandikire:

Facebook: https://web.facebook.com/itabaza.org/
https://www.facebook.com/ItabazaTV/
Twitter: https://twitter.com/Itabaza_Ngo
https://twitter.com/ItabazaTV
IGTV: https://www.instagram.com/itabazatv/
Web: https://itabaza.org/
WhatsApp Group: https://chat.whatsapp.com/1Hxlzlg5GoTLt6eWgvzcHo
Inkunga: https://bit.ly/3ob1DLs
Email: Info@itabaza.org
itabazatv@gmail.com

#ItabazaTV
#EllenWhite
#Rwanda
#Burundi
#Reformation
#SDAChurch

Loading 1 comment...