Safi Run iragusangisha gaz iwawe ku giciro gito| Ikoresha moto z'amashanyarazi

3 years ago
99

U Rwanda ruza ku mwanya w’imbere muri Afurika mu gushyiraho intego zo kuba Igihugu gitoshye binyuze muri gahunda yo kurwanya ibyuka bihumanya ikirere.

Minisiteri y’Ibidukikije ivuga ko ubu Igihugu cyahisemo kwemerera imodoka zirekura umwotsi ku gipimo cya Euro 4, gikoreshwa i Burayi (ni ukuvuga ko rwemerera kwinjira gusa, imodoka zakozwe guhera muri 2005 kuzamura), hakaba hari ikizere ko bizagabanura ibyotsi bihumanya ikirere birekurwa n’imodoka.

Minisitiri Mujawamariya avuga ko moto zikoreshwa cyane nk’uburyo bwo gutwara abantu, na zo zongera ihumana ry’umwuka kuri 60%, zigakurikirwa n’imodoka zitwara abagenzi, imodoka z’abantu ku giti cyabo, ndetse n’inganda ntoya.

Ati “Moto ni ikibazo gikomeye kuko ba nyirazo ntibazikorera isuzuma rihoraho. Bagura moto, bakazishyira mu muhanda ubundi bakazikoresha ari uko zagize ikibazo. Iyo zidakoreshejwe neza, moto zisohora ibyotsi byinshi mu kirer”

Uretse ibinyabiziga, inkwi n’amakara na byo biri mu biza mu bihumanya ikirere.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare muri raporo yacyo ya 2016/2017 yasohotse mu 2018 yerekana ko 79,9 % by’ingufu zikenerwa mu guteka zituruka ku bimera.

Ingo n’ibigo 15% bikoresha amakara ava mu biti, 83% by’ingo n’ibigo bigakoresha inkwi, 2% bikoresha gaze n’ibindi.

Kugira ngo igere ku ntego yihaye yo kugabanya ikoreshwa ry’ingufu zituruka ku bimera kugeza kuri 42% mu mwaka wa 2024, Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG) yafashe ingamba zo gukangurira ingo n’ibigo binini bisanzwe bikoresha amakara n’inkwi kwitabira gukoresha gaz ndetse inashishikariza abikorera gushora imari mu bucuruzi bwa gazi.

Ni muri urwo rwego Safi Run, Sosiyete igeza ibiribwa n’ibicuruzwa ku bantu, ivuga ko yamaze gushora Miriyoni 25 z’amadolari y’Amerika (angana na miliyari 24.8) mu bikorwa byo kubagezaho izo gaze, inakoresheje moto z’amashanyarazi byombi birinda ikirere.

Ni gahunda yatangijwe ku mugaragaro ku wa 18 Werurwe 2021 aho izi gaze zizajya zishyirwa abatuye mu Mujyi wa Kigali, ariko ikazakomereza mu tundi turere.

Ndayishimye Jerry ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Sosiyete ya Safi Run avuga ko nka sosiyete yabo ishaka kurwanya ibi byuka mu Rwanda, bashyize gaze mu bicuruzwa bashyikiriza abaguzi mu ngo kugira ngo na bo bamenyere kuzikoresha.

Ati: “Urebye imibare igaragaza ko abakoresha gaze bakiri hasi kuruta abakoresha amakakara cyangwa se inkwi. Turizera ko mu gihe kiri imbere bitewe n’imikoranire yacu n’amakampani ya gaze dukorana na yo, tuzabasha kuzamura umubare w’impuzandengo w’abakoresha gaze, bityo tukagabanya ibyuka bihumanya ikirere”

Yongeraho ko badashyikiriza izi gaze abaturage gusa ahubwo ko banazicuruza ku giciro gito kubera ko bigerera ku muguzi bitagombye umuhuza.

Ati: “Ibiciro bya gaze nk’uko bihora bizamuka, kuba hatarimo abo bantu bo hagati bituma ibiciro tubigumisha hasi bishoboka. Bizafasha umuguzi wa gaze kuba yazigama amafaranga”

Kugeza ubu, iyi Sosiyete ifite abakozi 34 bageza ibyaguzwe kuri ba nyira byo. Muri bo harimo abagore abari n’abategarugori 10, mu gihe abasore n’abagabo ari 24.

Umuyobozi mukuru wa Safi Run Rwanda, Tony B. Adesina yavuze ko bahisemo gushora imari mu Rwanda kubera politiki nziza y’ibidukikije, politiki y’ubucuruzi n’ibidukikije bihuza na serivisi zabo.

Adesina avuga ko iyi sosiyete izakomeza mu gihe kirambye, mu myaka itanu iri imbere bakazashora imari mu kugura ibindi binyabiziga na byo bikoresha amashanyarazi birimo n’imodoka byose bikazifashishwa mu kugeza ibicuruzwa ku babiguze kandi birinde ikirere.

Iki kigo abereye umuyobozi giteganya ko nibura mu mwaka kizaba gifite abakozi barenga 300 bavuye kuri 50 gifite ubu.
___________________

Niba hari igitekerezo, ubuhamya, inama cyangwa ikindi mwifuza kutugezaho, mwaduhamagara cyangwa mukatwandikira kuri +250788824677

Kora 'Subscribe' kugira ngo wakire video zindi nziza zikurikira:

Kuri ITABAZA TV: https://www.youtube.com/c/ITABAZA
Kuri ITABAZA Sermons: https://bit.ly/2NZ47zr

Dukurikire, bana natwe cyangwa utwandikire:

Facebook: https://web.facebook.com/itabaza.org/
https://www.facebook.com/ItabazaTV/
Twitter: https://twitter.com/Itabaza_Ngo
https://twitter.com/ItabazaTV
IGTV: https://www.instagram.com/itabazatv/
Web: https://itabaza.org/
WhatsApp Group: https://chat.whatsapp.com/1Hxlzlg5GoT...​
Inkunga: https://bit.ly/3ob1DLs
Email: Info@itabaza.org
itabazatv@gmail.com

#ItabazaTV​
#Rwanda​
#Burundi​
#Reformation​
#SDAChurch

Loading comments...