Ellen G. White - Imana iri kumwe natwe (Uwifuzwa Ibihe Byose)

3 years ago
5

“Azitwa Imanuweli, … Imana iri kumwe natwe.” “Umucyo wo kumenya ubwiza bw’Imana” urabagiranira “mu maso ha Yesu Kristo.” Uhereye kera kose Umwami Yesu Kristo yari umwe na Se; yari “ishusho y’Imana,” ishusho yo gukomera n’ubutware bwayo, “ukurabagirana k’ubwiza bwayo.” Yazanywe muri iyi si yacu no kugaragaza ubwo bwiza.

Yaje muri iyi si icuze umwijima w’icyaha kugira ngo atwereke umucyo uva mu rukundo rw’Imana — kugira ngo atubere “Imana iri kumwe natwe.” Nicyo cyatumye ibyahanuwe bivuga kuri We ngo, “azitwa izina Imanuweli.”

Mu kuza kubana natwe, Yesu yagombaga kugaragaza Imana mu bantu no mu bamarayika. Niwe wari Jambo w’Imana — intekerezo z’Imana zumvikana. Mw’isengesho rye asabira abigishwa be aravuga ati, “Nabamenyesheje izina ryawe,” - “Umunyebambe n’umunyembabazi, ufite kwihangana kwinshi, kandi wuje urukundo n’umurava mwinshi,”- ngo urukundo wankunze rube muri bo, nanjye mbe muri bo.”

Ariko ibi ntibyahishuriwe abana bayo batuye isi gusa. Uyu mubumbe w’iyi si yacu nubwo ari muto, ni igitabo cy’ibyigisho by’ijuru n’isi yose. Umugambi w’ubuntu bw’Imana butangaje, ubwiru bw’urukundo rutarondoreka rwaducunguye, ni icyigisho “abamarayika bagirira amatsiko bashaka gusobanukirwa,” kandi kizakomeza kubabera inyigisho y’ibihe bidashira.

Abacunguwe hamwe n’ibindi biremwa bitacumuye, bazabonera mu musaraba wa Kristo ishingiro ry’ubumenyi n’indirimbo zo guhimbaza kwabo. Bizagaragara ko ubwiza burabagiranira mu mibereho ya Yesu ari ubwiza bw’urukundo rushingiye ku kwitanga.

Binyuze mu mucyo w’i Kaluvari, bizagaragara ko itegeko ry’urukundo rwitanga ari itegeko rihesha isi n’ijuru ubugingo; kandi ko urukundo “rutishakira ibyarwo” rukomoka mu mutima w’Imana; kandi ko muri Uwo wiyoroheje akicisha bugufi, ariho hagaragariye imico y’Iyo ituye mu mucyo w’agatangaza, uwo umwana w’umuntu atabasha kwegera.
_____________
Click the following link to Subscribe to our Channel
ITABAZA TV: https://www.youtube.com/c/ITABAZA

Visit us: https://itabaza.org/

Contact us:
Phone & WhatsApp: +250788824677
Email: Info@itabaza.org
itabazatv@gmail.com
Facebook: https://web.facebook.com/itabaza.org/
https://www.facebook.com/ItabazaTV/
Twitter: https://twitter.com/Itabaza_Ngo
https://twitter.com/ItabazaTV
IG: https://www.instagram.com/itabazatv/

#ItabazaTV​
#Rwanda​
#Burundi​
#SDAChurch

Loading comments...