Andi mateka utamenye y'i Gitwe/Umwami Sekarongoro yarahavumye/Delove ahita agasozi k’imigisha

3 years ago
15

Mu mwaka w’1920 Monnier yagiye i Remera-Rukoma ahatangiza amashuri yigisha n’amahame shingiro y’itorero.

Ibi kandi byakorwa na mugenzi we Delhove, batoza abantu kuruhuka isabato, kureka inzoga n’itabi no gutanga kimwe mu icumi cyo gukora umurimo w’Imana.

I Kirinda Delhove yahatangiye gusana amazu ya za Misiyoni, kubaka amashuri no gutera ibiti byera imbuto ziribwa n’ibyo kubakisha, hashize amezi make aho haza gusubizwa Abaporotesitanti kuko bari bagarutse, nuko barahabasubiza (biba aka wa mugani ngo “iyo nyir’umuringa aje utega akaboko”).

Muri iki gice tugiye kubagezaho amateka y’ihangwa rya Misiyoni ya Gitwe na Rwankeri.

Gitwe

Bamaze kubona ko ari ngombwa gushaka ahandi bashyira Misiyoni nyuma yo gusubiza Von Der Hyden bitaga Mapfunda izo barimo ze, Delhove n’abantu be barahagutse bagenda batazi iyo bagana.

Mu nzira iva i Kirinda ujya i Nyanza barakomeje barahara ndetse anahahurira na Rezida w’u Rwanda bukeye bajyana i Gitwe ahajya kwegera mu Nkomero barahakambika, bananoza umugambi wo kuhubaka Misiyoni.

Aho i Gitwe hari ahantu bazanaga imirambo y’ababo, bakayiharambika ikaribwa n’impyisi n’ingunzu.

Amateka avuga ko ko umwami Mibambwe Sekarongoro yigeze kuhaca avuye mu Kinyaga, imvura iramutungura abura aho ayugama, maze ahindukirira ako gasozi arakavuma, abantu bose baragahunga.

Nyuma yaho ngo nta giti cyongeye kuhamera, haza kwitwa Gitwe kubera uduhanga tw’abantu twari tuhuzuye.

Ntabwo Delhove yigeze agira ubwoba bw’iyo mivumo, ahubwo yagize ati “aha hantu ni ho Imana yaduteguriye gushyira Misiyoni, kandi aka gasozi kazahinduka agasozi k’imigisha”

Misiyoni ya Ngoma (Ku Mugonero)

Mu mwaka wa 1931 Matter we na Dogiteri Sturges basize Bwana Munnyeri mu Rwankeri bajya Ngoma (Kibuye) ku Mugonero.

Bahageze, muri Nzeri uwo mwaka Sturges yatangiye kuvurira by’agateganyo imbere y’ihema yari acumbitsemo, Matter na we atangiza ibikorwa by’ivugabutumwa.

Ngarambe Athanase avuga ati “Data Barinabasi Bisomimbwa yabanje kujyana na Sturges ku Mubuga bahageze basanga Abagatolika barahabatanze, bakomeza urugendo berekeza kuri Ngoma.

Ntabwo ariko amahirwe yabasekeye kuko bahabirukanye, barakomeza bagera i Muramba na ho ntibyashoboka bagaruka kuri Ngoma, Shefu Ndakebuka yemera kuhabaha”.

Akomeza avuga ko nyuma ari bwo Matter yaje, maze bafashijwe na Petero Rukangaranjunga na Barinabasi Bisomimbwa batangiza amashuri.

Misiyoni n’ivuriro byabaye intandaro yo gukomeza umurimo w’ubutumwa muri ako karere, buravugwa ndetse burambuka mu birwa bya Idjwi mu Kivu dore ko hari na hafi ya Misiyoni.

Andi mateka: itabaza.org
_______________
Click the following link to Subscribe to our Channel

ITABAZA TV: https://www.youtube.com/c/ITABAZA

Visit us: https://itabaza.org/

Contact us:
Call & WhatsApp: +250788824677
Email: Info@itabaza.org
itabazatv@gmail.com
Facebook: https://web.facebook.com/itabaza.org/
https://www.facebook.com/ItabazaTV/
Twitter: https://twitter.com/Itabaza_Ngo
https://twitter.com/ItabazaTV
IG: https://www.instagram.com/itabazatv/

#ItabazaTV​
#Gitwe
#Rwankeri
#Rwanda​
#Burundi​
#SDAChurch

Loading comments...