Rwanda: Minisiteri y'Ubuzima yirukanye Abaganga b'Abadiventisiti banze kwikingiza COVID-19

2 years ago
19

Minisiteri y’Ubuzima yahagaritse mu kazi abaforomo batanu bari basanzwe bakorera mu Bitaro bya Gitwe n’ibigo nderabuzima mu Karere ka Ruhango, nyuma y’uko banze kwikingiza icyorezo cya Covid-19.

Uko ari batanu, bahagaritswe ku wa 17 Mutarama 2022 nk’uko bigaragara mu mabaruwa bandikiwe agashyirwaho umukono n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Mpunga Tharcisse.

Bose bahuriye ku kuba basengera mu Idini ry’Abadiventists b’Umunsi wa Karindwi.

Amakuru atangwa n’inzego z’ibanze muri avuga ko mu banze kwikingiza harimo umuryango ufite abana batatu bakuwe mu ishuri kugira ngo badakingirwa ndetse ngo uyu muryango wamaze guhunga ku buryo aho werekeje hatazwi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kirengeri, Nahimana Willison, yabwiye IGIHE ko abo bana bakuwe mu ishuri.

Ati “Hari uwiga muri Ines Ruhengeri yavuye mu ishuri mu buryo bwo kwirinda ko yahabwa urwo rukingo, abandi bana babiri bigaga mu mashuri yisumbuye nabo bakuwe mu ishuri. Amakuru dufite ni uko batagihari, ntabwo tuzi niba barahunze ariko ntabwo tukibabona mu mudugudu no mu Kagari.”

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Julien Mahoro Niyingabira, yabwiye IGIHE ko kuba abantu bakora mu nzego z’ubuzima banga kwikingiza biterwa n’imyumvire ikiri hasi.

Ati “Bisobanuye imyumvire iri hasi kuko uru rukingo niba hari umuntu wa mbere ugomba kumva akamaro karwo ni umuntu ukora muri serivise z’ubuzima.”

Yavuze ko bibabaje kuba umuntu ushinzwe kwita ku buzima bw’abantu yanga kwikingiza kandi ubusanzwe akwiye kuba intangarugero.

Niyingabira yasobanuye ko nubwo kwikingiza ari ubushake bw’umuntu, Minisiteri y’Ubuzima ifite uburenganzira bwo kubuza umuntu gushyira ubuzima bw’abandi mu kaga.

Ati “Kuba kwikingiza ari ubushake bw’umuntu ari n’uburenganzira bwe kutikingiza, nanone ni uburenganzira bwa Minisiteri y’Ubuzima kugabanya ibyago by’uko umuntu ashyirwa ubuzima bw’abandi mu kaga kugira ngo adakomeza gutanga serivise kandi adakingiye.”

“Murabizi neza ko urukingo rwagiye rutanga amahirwe ku bantu baruhawe yo kutaremba cyangwa yo kudahitanwa n’iki cyorezo igihe babaga bagize ibyago byo kwandura…Iyo umuntu adashaka gufata ayo mahirwe ni byiza ko natwe twamushyira ku ruhande nka Minisiteri y’Ubuzima akabanza akiyigaho neza, akabanza akareba neza aho agana.”

Yashimangiye ko urwego avugira rukora ibiri mu nshingano zarwo, ati “Ni uburenganzira bwa Minisiteri y’Ubuzima bwo kuvuga ngo ‘reka twe gukomeza gushyira ubuzima bwawe mu kaga ube ugiye ku ruhande’. Niyo mpamvu mwagiye mubona abatabishatse kandi barahawe amahirwe ari ho haturutse ibyemezo byo kuba bamwe muri bo bahagaritswe.”

Yavuze ko baramutse bisubiyeho bakemera gukingirwa hari inzira binyuramo zo kuba basubizwa mu kazi bityo byazarebwaho n’inzego zibishinzwe.
____________
Click the following links to Subscribe to our Channels

ITABAZA TV: https://www.youtube.com/c/ITABAZA
https://itabaza.org/

Warning: Before Using Any piece of this Video, Please Contact Us. Unauthorized Use is a Violation of Laws

Icyitonderwa: Mbere yo gukoresha igice icyo ari cyo cyose cy’iyi videwo, banza utuvugishe. Kubikora utabifitiye uburenganzira ni ukurenga ku mategeko

Contact us:
Email: Info@itabaza.org
itabazatv@gmail.com
Facebook: https://web.facebook.com/itabaza.org/
https://www.facebook.com/ItabazaTV/
Twitter: https://twitter.com/ItabazaMedia
https://twitter.com/ItabazaTV
IG: https://www.instagram.com/itabazatv/

#ITABAZA
#ItabazaTV​
#Rwanda

Loading comments...