Rwanda: Nta mwarimu uzigisha atarahawe dose ya gatatu y’urukingo rwa COVID-19

2 years ago

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yavuze ko abarimu bose bakwiye gusubira ku mashuri gutangira igihembwe cya kabiri barahawe doze ya gatatu y’urukingo rwa COVID-19 kuko ari bumwe mu buryo buzafasha mu kwirinda iki cyorezo ku mashuri.

Biteganyijwe ko amashuri abanza yose agomba gutangira igihembwe cya kabiri tariki ya 10 Mutarama 2022 kubera ko batazafata ingendo bava mu Karere kamwe bajya mu kandi. Iki cyemezo kandi kireba abiga mu yisumbuye ari badacumbikirwa n’ishuri.

Abiga bacumbikiwe bazatangira kwiga ku wa kane tariki ya 13 Mutarama.

Amashuri agiye gutangira mu gihe icyorezo cya COVID-19 cyongeye gukaza umurego mu Rwanda, ahanini bitewe n’ubwoko bushya bwa Coronavirus buzwi nka ‘Omicron’.

Mu kiganiro Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yagiranye na RBA, yavuze ko nta mpungenge nyinshi bafite kuko abayobozi benshi b’ibigo by’amashuri bamaze kumenya uko bitwara kugira ngo birinde ubwandu bw’iki cyorezo mu mashuri.

Yakomeje avuga ko n’ubwo bimeze gutyo, hakwiye gufatwa izindi ngamba bigendanye n’ubwandu bushya bwa Omicron buzwiho kwandura byihuse.
_____________

Click the following links to Subscribe to our Channels

ITABAZA TV: https://www.youtube.com/c/ITABAZA
https://itabaza.org/

Warning: Before Using Any piece of this Video, Please Contact Us. Unauthorized Use is a Violation of Laws

Icyitonderwa: Mbere yo gukoresha igice icyo ari cyo cyose cy’iyi videwo, banza utuvugishe. Kubikora utabifitiye uburenganzira ni ukurenga ku mategeko

Contact us:
Email: Info@itabaza.org
itabazatv@gmail.com
Facebook: https://web.facebook.com/itabaza.org/
https://www.facebook.com/ItabazaTV/
Twitter: https://twitter.com/ItabazaMedia
https://twitter.com/ItabazaTV
IG: https://www.instagram.com/itabazatv/

#ITABAZA
#ItabazaTV​
#Rwanda

Loading comments...