IGIHE MU BIHE

2 Followers

Ibihe by’ububyutse bigiye kuba mu biyaga bigali Uwiteka yabivugiye mu kanwa k’abahanuzi benshi batandukanye ndetse n’umuhanuzi Yesaya muri bibiliya yarabihanuye ati : Uwo munsi hazaba igicaniro cyubakiwe Uwiteka, mu gihugu cya Egiputa (Afurika) hagati, kandi ku rugabano rwacyo bazashingira Uwiteka inkingi. Izaba ikimenyetso n’umuhamya ku Uwiteka Nyiringabo mu gihugu cya Egiputa, kuko bazatakambira Uwiteka babitewe n’ababarenganya. Na we azaboherereza umukiza n’umurengezi, aze abakize. Nuko Uwiteka azimenyesha Egiputa kandi Abanyegiputa bazamenya Uwiteka uwo munsi, ndetse bazaramya batambe ibitambo bature n’amaturo, bazahiga umuhigo ku Uwiteka bawuhigure (Yesaya 19 :19-21).